Vacancy title:
Umwarimu wo mu mashuri abanza
Jobs at:
AKAZI MURI Horizon Education Investment Ltd
Deadline of this Job:
16th January 2019
Summary
Date Posted: 10th January 2019 , Base Salary: Not Disclosed , Employment Type: Full-Time , Currency: RwF
JOB DETAILS:
ITANGAZO RY’AKAZI
Ubuyobozi bw’ishuri L’horizon riri i Gacuriro mu Murenge wa Kinyinya Akarere ka Gasabo, buramenyesha abantu bose ko bushaka guha akazi umwalimu umwe wo mu mashuri abanza ugomba kuba yujuje ibi bikurikira :
• Kuvuga no kwandika neza icyongereza;
• Kuba azi kuvuga no kwandika neza igifaransa byaba ari akarusho ;
• Kuba afite uburambe mu kazi k’uburezi mu mashuri abanza butari munsi y’imyaka itanu ;
• Kuba yigishaga mu mashuri abanza nibura mu myaka ibiri ishize.
Dosiye isaba akazi igomba kuba irimo ibaruwa isaba akazi; fotokopi y’impamyabushobozi yo mu rwego rwa a2 mu burezi; umwirondoro wuzuye w’usaba akazi; ibyemezo bigaragaza aho yakoze n’indangamuntu ye cyangwa ikindi kimuranga kitarengeje igihe.
Job application procedure
Dosiye y’ibisabwa byose igomba kuba yagejejwe ku cyicaro cy’ishuri l’horizon bitarenze ku wa 16/01/2019 i saa sita z’amanywa.
ikizamini cy’ijonjora kizakorerwa ku cyicaro cy’iryo shuri kuwa 16/01/2019 guhera i saa tatu za mu gitondo.
BIKOREWE I KIGALI KUWA 09/01/2019 UMUYOBOZI W’ISHURI L’HORIZON NYIRANDEGEYA ALODIE