ASSEMBLIES OF GOD KAZIBA
KIREHE PARISH
PROJECT RW 0953 KAZIBA
Tel:0788620837/0788257903
ITANGAZO
Ubuyobozi bw’ itorero Assemblies of God Kaziba, Paroisse Kirehe rifite Umushinga RW0953 Kaziba uterwa Inkunga na Compassion International mu Rwanda, buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko hari isoko No: 0003/CI/RW0953/2024 ryo kugura no gutanga ingurube zo koroza abagenerwabikorwa 107 batoranijwe kuri uwo mushinga.
ABIFUZA GUPIGANIRA IRI SOKO BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA
NB: Kubabyifuza kandi babifitiye ubushobozi, basabwe kuza kugura igitabo cy’amabwiriza y’isoko kiboneka ku biro by’umushinga RW0953 Kaziba muminsi yakazi kuva saa tatu za mugitondo kugera saa kumi nimwe z’umugoroba, kumafaranga ibihumbi icumi (10,000frw) adasubizwa, akishyurwa kuri konte y’umushinga 100 001227 569 yitwa EPADR PROJET RW953 P KIREHE iri muri Bank ya Kigali. Basabwe kandi gutanga amabaruwa asaba isoko bakoresheje email kazibastudent@gmail.com bagatanga copy kuri email eniyonzima@rw.ci.org bitarenze tariki ya 25/03/2024 saa yine za mugitondo (10h00) ari nayo masaha yo gufungura amabaruwa ku mugaragaro. Uzatsindira iryo soko azamenyeshwa igihe cyo gusinya amasezerano y’isoko mu nyandiko.
Bikorewe I kaziba, kuwa 12/03/2024
Umuyobozi w’ itorero Assemblies of God Kaziba
Rev. Pastor Mugabo Dieudonne