ITANGAZO RY’IPIGANWA
ISOKO N° 01 ARCT-RUHUKA 2024
INYITO Y’ ISOKO: KUGURA, KUGEMURA IBIKORESHO NO GUTANGA SERIVISI BITANDUKANYE BIKENEWE MU MWAKA WA 2024
Umuryango Nyarwanda w’Abajyanama ku Ihungabana (ARCT-RUHUKA) uramenyesha Ibigo by’ubucuruzi naba Rwiyemezamirimo bose babyifuza, bujuje ibyangombwa bisabwa mu gupiganwa kandi babifitiye ubushobozi, ko ushaka gutanga isoko ry’ipiganwa mu byiciro (Lot):
ICYICIRO 4: Gusana imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi, gutera irangi no gusana inyuba)ko (Repairing water pipelines and electricity, Painting , and building repairs)
Abifuza gupiganira iri soko bashobora kubona ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa mu bunyamabanga nshingwabikorwa bwa ARCT-RUHUKA ku cyicaro gikuru kiri KIBAGABAGA, ku muhanda ujya ku bitaro bya Kibagabaga (KG 321 St). Ibyo bitabo bizafatwa n’ ababikeneye guhera ku itariki ya 12/03/2024 kugeza le 27/03/2024 nyuma yo kwishyura amafaranga ibihumbi makumyabiri yu Rwanda (20,000Frw), adasubizwa, agomba gushyirwa kuri Konti Nº 20026973004 ya ARCT-RUHUKA VENTE iri muri I&M BANK, bakaza bitwaje inyemeza bwishyu.
Amabahasha afunze neza arimo ibyangombwa bisabwa by’umwimerere (Original ) cyangwa se kopi iriho umukono wa Noteri, na kopi eshatu z’igitabo cy’ipiganwa, bigomba kuba byagejejwe mu bunyamabanga nshingwabikorwa bwa ARCT-RUHUKA, bitarenze kuwa 27/03/2024, saa yine (10H00) za mu gitondo.
Gufungura amabahasha bizakorerwa mu ruhame rw’abapiganwa tariki ya 27/03/2024, guhera Saa tanu zuzuye (11H00am) mu cyumba cy’ inama cya ARCT-RUHUKA.
Bikorewe i Kigali, ku wa 12/03/2024
Ancilla MUKARUBUGA
Umuyobozi wa ARCT-RUHUKA