ITANGAZO RYA CYAMUNARA
SORVEPEX LTD, sosiyete ibafasha kugurisha hakoreshejwe ipiganwa ry’ibiciro “Cyamunara”, ibiherewe uburenganzira na VIVO ENERGY RWANDA LIMITED , iramenyesha abantu bose ko ku Cyumweru tariki 16/03/2025 Saa tanu za mugitondo (11am), izagurisha mu Cyamunara ibikoresho bitandukanye bya VIVO ENERGY RWANDA LIMITED harimo:
- Generator 26KVA, Pompe za essence (Fuel pumps GILBARCO, TOKHEIM…),Kontineri (Containers 20ft)
- Ingunguru z’Amuvuta y’Imashini n’Imodoka atandukanye (Engine transfluid, Engine gear lube, Petronas grease..)
SORVEPEX LTD IRIBUTSA ABAZITABIRA CYAMUNARA IBI BIKURIKIRA:
- Cyamunara izaba mu buryo bwo gupiganwa mu magambo ( Oral auction).
- Cyamunara izabera mu Mujyi I MASAKA kuri DUBAI PORT ari naho gusura ibi bikoresho bibera buri munsi mu masaha y’akazi.
- Kugirango wemererwe gupiganira ibikoresho mu Cyamunara ni ukwishyura Ingwate (caution/deposit) y’Amafaranga cg Chèque certifié ya 1,000,000 Frw, aya mafaranga niyo uwatsindiye igikoresho aheraho yishyura naho iyo utaguze urayasubizwa ako kanya nyuma ya Cyamunara, iyo utabashije kwishyura amafaranga yose watsindiyeho igikoresho iyi ngwate ntuyisubizwa n’igikoresha waguze ntugihabwa.
- Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, abagura abamavuta baraswa kuzaza bitwaje icyangombwa cya REMA cg RURA kibemerera kugura ayo mavuta.
Ibindi bisobanuro mwabariza kuri Tel:0788 692 559 cg 0788 626 590
Ubuyobozi bwa SORVEPEX LTD