ITANGAZO RY’ISOKO
Ubuyobozi bw’ itorero Anglican ry’ u RWANDA, Paroisse Gatore rifite Umushinga RW0631 EAR GATORE uterwa inkunga na Compassion International mu Rwanda, rirahamagarira abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi n’ ububasha ko hari isoko No:0002/CI/RW0631/2025 ryo kudodera abana imyambaro y’ishuri yo kwigana ku bigo itandukanye
ABIFUZA GUPIGANIRA IRI SOKO, BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA:
Kuba azishyurwa hakoreshejwe OP izigamiwe iri muri Banki ya Kigali nyuma yo kurangiza imirimo yahawe n’ itorero.
Abifuza gupiganira iryo soko bagomba kudepoza ibyangombwa byabo bisaba isoko bigakorwa muburyo bw’ikoranabuhanga/ online ibyangombwa bigashyirwa kuri iyi email: rw631eargatore@gmail.comugatanga kopi kuri iyi email: eniyonzima@rw.ci.orgicyo gikorwa kizatangira kuva iri tangazo rikimara gushyirwa ahagaraga; kudepoza bizarangira tariki ya 03/09/2025 saa tatu za mugitondo (9h00a.m)nyuma y’ iyo saha nta yindi nyandiko yemerewe kwakirwa.
Umunsi wo gufungura amabaruwa k’ umugaragaro ni kuwa gatatu tariki ya 03/09/2025 saa yine za mugitondo(10h00 a.m) kubiro by’umushinga bikazakorwa hakoreshejwe uburyo bose bareba ibikorwa ni ukuvuga hakoreshejwe porojegiteri kandi abasabye isoko bagomba kuba bahari.
Imbonerahamwe ikubiyemo ibikenewe gupiganirwa:
|
NO |
IGIPIGANIRWA |
INGANO |
UBWOKO |
|
1 |
Imyambaro y’ishuri ku bigo bitandukanye |
15 |
Ishuri ry’ incuke |
|
Imyambaro y’ishuri ku bigo bitandukanye |
46 |
Amashuri abanza (Lower) |
|
|
Imyambaro y’ishuri ku bigo bitandukanye |
108 |
Amashuri abanza (upper) |
|
|
Imyambaro y’ishuri ku bigo bitandukanye |
31 |
Amashuri yisumbuye (Lower) |
|
|
Imyambaro y’ishuri ku bigo bitandukanye |
45 |
Amashuri yisumbuye (upper) |
ICYITONDERWA: Uzatsindira isoko ry’imyenda y’ishuri agomba kuzaza agapima abana bose biga n’ igihe ibisubizo by’abana ba P6 na S3 byasotse akazaza kubapima bitewe n’ ibigo bazigaho.