Itangazo rihamagarira abantu ku giti cyabo n’ibigo kuza kugura ibimasa binyuze mu ipiganwa
Gako Meat Company Ltd ikigo giteza imbere ubworozi bugamije umusaruro w'inyama, kikaba gihererereye mu Murenge wa Mayange, Akagali ka Mbyo mu Mudugudu wa Cyaruhirira kiramenyesha abantu ku giti cyabo n'ibigo ko gifite ibimasa bigurishwa binyuze mu ipiganwa riteganyijwe kuba kuwa gatandatu tariki ya 23 Werurwe 2024.
Mu ipiganwa, utsinze asabwa guhita yishyura ako kanya icumi ku ijana (10%) adasubizwa ry’ikiguzi cy’icyo yatsindiye, asigaye akishyurwa mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) atakishyura muri iyo minsi iteganyijwe amahirwe agahabwa uwamukirikiye.
Amafaranga yishyurwa kuri konti ziri mu mazina ya Gako Meat Company Ltd zifunguye muri banki zikurikira:
Ku bifuza gusura ibi bimasa bizakorwa kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Werurwe 2024 saa yine (10:00am) za mutondo kugeza saa kumi n’imwe (17:00pm).
Uwakenera Ibindi bisobanuro,yahamagara kuri Tel. 0782077626 ya MANARIYO Claude.
MBANDA Jean Julien Adeodatus
Umuyobozi w'agateganyo wa Gako Meat Company Ltd.