Itangazo rigenewe urubyiruko, abikorera, n’abakora ibifite aho bihuriye n’ubworozi bw’inka zitanga umukamo no gutunganya ibikomoka ku mata.
Kilimo Trust Rwanda ku nkunga ya USAID binyuze muri RTI/Hanga Akazi, iramenyesha urubyiruko, aborozi b’inka zitanga umukamo, inganda zitunganya amata, amakusanyirizo y’amata, abakora ibiryo/ubwatsi by’amatungo, abakora/abatanga imashini, n’abandi bakora ibifite aho bihuriye n’ubworozi bw’inka zitanga umukamo ko yabateguriye amasomo y’ubumenyingiro kur’ibi bikurikira:
Umuntu ku giti cye (urubyiruko) ashobora kwisabira cyangwa akoherezwa n’ifamu, ikigo, cyangwa umushinga hagamijwe kuzamuha akazi cyangwa inkunga igihe azaba asoje amasomo.
Ikigamijwe.
Iki gice cy’umushinga wa RTI/Hanga Akazi kigamije gufasha ba rwiyemezamirimo kubona abakozi bafite ubumenyingiro murwego rwo kongera umusaruro n’inyungu mu bikorwa by’ubworozi no gutunganya ibibukomokaho. Iki gikorwa giterwa inkunga na USAID ibinyujije muri RTI/Hanga Akazi kigashyirwa mu bikorwa na Kilimo Trust mu turere twa Nyagatare, Gicumbi, Kayonza, Gatsibo na Nyabihu.
Ikiguzi:
Nta kiguzi gisabwa uwiyandikisha cyagwa uwitabiriye amasomo binyuze mur’uyu mushinga. Ikiguzi cy’amasomo cyishyurwa n’umushinga.
Ibisabwa ku rubyiruko (umuntu ku giti cye):
Ibisabwa abikorera, imishinga, cyagwa ibigo byifuza kohereza abazahugurwa:
Uko wakohereza ubusabe bwawe.
Abujuje ibisabwa kandi babyifuza barasabwa gukanda hano bakuzuza amakuru asabwa bakohereza ubusabe bwabo bitarenze tariki 14 y’ukwezi kwa gatatu (werurwe) 2024.
Icyitonderwa :
Ukeneye ibindi bisobanuro, yahamagara kuri +250 780 208 285 hagati ya saa tatu za mu gitondo (9:00 am) na saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 pm), kuva kuwa mbere (Monday) kugeza kuwa gatanu (Friday).