ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO
Ku nkunga ya TROCAIRE, Rwanda Development Organisation (RDO) iramenyesha abantu bose kandi babifitiye ubushobozi ko ishaka gutanga isoko mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga, Utugali twa Gacundezi na Nyendo, Imidugudu ya Gacundezi ya 2 na Isangano.Umurenge wa Rukomo, Utugali twa Rukomo 2 na Nyakagarama, Imidugudu ya Nyange na Nyamworoma rigizwe nibi bikurikira :
Kubaka ahazeterekwa (Fondations) ibigega bya plastics byo gufata amazi yo ku bisenge by’inzu 67 byo mu bwoko bwa Polystyrène buri Kigega gifite Mètres cube 5 cyangwa (5,000 Litres). Izo fondations zigomba kuba zubatswe mu mabuye, sima n’umucanga. Buri Fondation igomba kuba nibura ifite sentimetero 50 z’ubuhagarike( 50 Cm) uvuye ku butaka. Buri kigega kigomba kuba gifite imireko (Tuyaux en PVC) ikura amazi ku gisenge cy’inzu iyashyiramo kandi kinafite robinet isohora amazi yubakiwe neza.
Ushaka gupiganira iri soko agomba kuba ari Rwiyemezamirimo ubizobereyemo (Company) agomba kuba nta mwenda afitiye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kwinjiza Imisoro n’Amahoro (RRA) n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).
Uburyo Bwo Gutanga
Dosiye z’isoko zizakirwa guhera kuwa 20/8/2021 kugeza kuwa 30/8/2021 saa yine n’igice (10h30’) ku Biro bya Rwanda Development Organisation (RDO) biherereye ku muhanda wa BRALIRWA urenze gato ku Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda (KK500, House No 22).
Gufungura amabaruwa bizaba kuwa 30/8/2021 saa tanu (11h00’) ku biro bya RDO.
Uwatsindiye isoko azabimenyeshwa hanyuma hakorwe amasezerano yo gushyira mu bikorwa iryo soko.
Bikorewe i Kigali, kuwa 19/8/2021
RWIBASIRA Eugene
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa
Rwanda Development Organisation
Attachment:
PDF icon Itangazo ryo gupiganirwa isoko(1)a22a160252c471a5f67bebd211a082f7.pdf