ITANGAZO RYA CYAMUNARA
CYAMUNARA RWANDA Ltd, ikigo cy’inzobere mu bijyanye na cyamunara kiramenyesha abantu bose ko kuwa gatanu tariki 26/11/2021 saa munani zuzuye (14h00’) kizateza cyamunara imodoka yo mu bwoko bwa TOYOTA LAND CRUISER PRADO, model ya 2011, ifite chassis JTEBH9F605025442 ya Office of the high commission of Canada.
Uwifuza gupiganwa muri cyamunara asabwa kwishyura amafaranga miriyoni imwe y’u Rwanda (1,000,000Frw) y’ingwate y’ipiganwa adasubizwa ku watsinze aherwaho mu kwishyura, atakwishyura asigaye ingwate yatanze ntayisubizwe akamburwa n’uburenganzira kuri icyo kinyabiziga
Utsindiye ikinyabiziga asabwa kwishyura amafaranga yose y’ikiguzi bitarenze umunsi umwe ukurikiye cyamunara. Ayo mafaranga yishyurwa kuri konti ya Office of the high commission of Canada, muzamenyeshwa umunsi wa cyamunara.
Gusura icyo kinyabiziga bikorwa buri munsi mu masaha y’akazi uhereye tariki 16/11/2021 kugeza 26/11/2021 aho giherereye muri parking ya Office of the high commission of Canada iherereye mu Kiyovu mu Mudugudu wa Ganza, Akagali ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali ku muhanda KN 16AV 59 hafi y’ishuri APE Rugunga
N.B :
Kumugereka murahasanga amafoto agaragaza ikinyabiziga gitezwa cyamunara.
NDEREYIMANA Mathias
CEO
CYAMUNARA RWANDA Ltd