Auction Announcement
Uburyo bwo kugurisha: (Auction method) Ipiganwa rinyuze mu gutangaza ibiciro bavuga mu ruhame hadakoreshejwe amabahasha.
Similar Jobs in Rwanda
Learn more about BAOBAB REALTY CO LTD
BAOBAB REALTY CO LTD jobs in Rwanda
Ikigo gishinzwe gufasha mu iterambere ibigo bito n'ibiciriritse binyuze mu koroherezwa kubona imari (BDF) Ltd, cyishimiye kumenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko cyibafitiye inzu gusa itezwa cyamunara hatabariwemo ikibanza. Abemerewe gupiganirwa ni umuntu wese ufite ubushobozi bwo kugura ibigize iyo nzu. Iyo nzu iri mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Kiniha, Umudugudu wa Nyegabo.
Hateganyijwe gusura (Site Visit) kubantu bifuza kugura ibigize iyo nzu muri iki cyamunara cyavuzwe haruguru. Uko gusura guteganyijwe buri munsi mu minsi y'akazi (Guhera saa tatu (9:00) za mugitondo kugeza saa kumi n'imwe z'umugoroba (17:00). Cyamunara izaba tariki ya 09../03../2022 mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Kiniha, Umudugudu wa Nyegabo aho iyo nzu iherereye saa tanu (11:00) za mugitondo.
Andi mabwiriza agenga ipiganwa mwayasanga ku cyicaro gikuru cya BDF Ltd muri serivise ishinzwe amasoko ya BDF (Igihe cyose mu masaha y'akazi). BDF ifite uburenganzira bwose bwo kwanga ibiciro byose byatanzwe igihe cyose bigaragaye koibyo ibiciro biri munsi y'igiciro fatizo cy'ibigize inzu cyagenwe.
Kuzaba yatsindiye cyamunara asabwa kuzishyura cash amafaranga yose y’ikiguzi cy'ibigize iyo nzu ako kanya cyangwa agatanga sheki izigamiye ( Certified Cheque).
Icyitonderwa: Uzegukana wese iyo nzu, ategetswe gusenya ibiyigize ndetse agakuraho imyanda yose mu kibanza akajya kuyimena ahagenwe yubahiriza kubungabuna ibidukikije mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri (2). Ndetse abazitabira cyamunara bagomba kugaragaza icyemezo cy'uko bipimishije COVID 19 kandi ari bazima,
Kubindi bisibanuro mwahamagara: Nadine UMUTONIWASE 0782197535