Partner Purchase Market 262 Small Livestock Pigs and Goats tender at RW0860 EFCR Kigufi
Website :
678 Days Ago
Linkedid Twitter Share on facebook

EVANGELICAL FREE CHURCH OF RWANDA (EFCR)

PROJECT RW0860 KIGUFI

Email: rw860kigufiefcr@gmail.com

ITANGAZO RY’ISOKO Nº002/CI/RW860 2023-2024

ISOKO RYO KUGURIRA ABAFATANYABIKORWA 262 AMATUNGO MAGUFI ARIYO INGURUBE N’IHENE.

Ubuyobozi bw’itorero Evangelical Free Church of Rwanda(EFCR) Paroisse ya Kigufi  rifite icyicaro mu karere ka KIREHE, mu murenge wa MAHAMA,  ku bufatanye na Compassion international binyuze mu mushinga RW0860 EFCR Kigufi  rirahamagarira ba Rwiyemezamirimo bose batandukanye kandi babifitiye ububasha gupiganira isoko rikurikira:

  1. ISOKO RYO KUGURA INGURUBE 262 ZIFITE IBIRO KUVA KURI 15KGS KUGEZA  KURI 20KGS ZO MU BWOKO BW'IMVANGE ZA LANDRACE NA PIETRE NDETSE N’ IHENE 30 Z’AMASHASHI ZIFITE IBIRO KUVA KURI 16KGS KUZAMURA. 

Abifuza gupiganira iri soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira :

  • Ibaruwa isaba isoko yifuje gupiganira  yandikiwe umushumba wa Paruwasi EFCR Kigufi
  • Proforma igaragaza ibiciro
  • Kuba afite company abarizwamo
  • Kuba afite  konti muri banki ifite ikoranabuhanga
  • Kuba afite TIN number yo muri RRA na TVA
  • Kuba afite icyangombwa cyerekana ko nta mwenda abereyemo RRA na RSSB kitarengeje amezi 3
  • Kuba afite cachet kandi atanga facture ya EBM
  • Kuba yemera kwishyurwa hakoreshejwe OP
  • Kuba afite registre y’ubucuruzi itangwa na RDB igaragaza ko rwiyemezamirimo asanzwe akora iyi mirimo ari gupiganira
  • Fotokopi y’indangamuntu ya nyiri company cg icyemezo gisimbura indangamuntu cyemewe n’amategeko.

Abifuza gupiganira iri  soko  kandi bujuje ibisabwa muri iri tangazo bohereza ibyangombwa  kuri e-mail y’umushinga rw860kigufiefcr@gmail.com bakanatanga kopi kuri email  CUwase@rw.ci.org kandi  documents zidatanzwe hose biba impfabusa. Gusura Sample bizakorwa  ku myambaro gusa  mu minsi 5 y’akazi, guhera 8/03/2024 kugeza kuwa 21/03/2024 saa tatu za mu gitondo ari nawo munsi wo gufungura amabaruwa kumugaragaro ku cyicaro cy’uwo mushinga, uwatsindiye isoko akabimenyeshwa by’agateganyo kuri email ndetse nabitabiriye bose bamenyeshwa ibyavuye mu ipiganwa.

 N.B:

  • Nta Rwiyemezamirimo uzemererwa gupiganira isoko ryo kugura imyambaro atasuye Samples.
  • Rwiyemezamirimo yemerewe gupiganira isoko rimwe gusa, ntawemerewe gupiganira isoko ry’amatungo n’imyambaro byose icyarimwe.

Kubindi bisobanuro mwahamagara kuri tel: 0738997076/0737710356.

Bikorewe Mahama kuwa 11/03/2024. 

Rev.NSHIMIYIMANA Emmanuel

Umushumba wa EFCR KIGUFI.

Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: Tuesday, March 26 2024
Duty Station: Lusaka
Posted: 13-03-2024
No of Jobs: 1
Start Publishing: 13-03-2024
Stop Publishing (Put date of 2030): 13-03-2066
Apply Now