Procurement Announcement At Rwanda Development Organisation
Website :
1346 Days Ago
Linkedid Twitter Share on facebook
Procurement Announcement
Ku nkunga ya UN WOMEN RWANDA, Rwanda Development Organisation (RDO) iramenyesha abantu bose kandi babifitiye ubushobozi ko ishaka gutanga isoko mu Karere ka Gasabo, Musanze na Muhanga rigizwe nibi bikurikira :
• Kugemura ibigega 135 bya plastic byo gufata amazi yo ku bisenge by’inzu byo mu bwoko bwa Polystyrène bifite ibara ry’umweru imbere kimwe kijyamo na Mètres cube 5 cyangwa
(5,000 Litres)
• Kubakira aho bizaterekwa (Fondation)
• Gukora Installation yamazi ava kubisenge yinjira mubigega
• Kugeza ibigega bafata amazi kuri banyirabyo
Ushaka gupiganira iri soko agomba kuba ari Rwiyemezamirimo ubizobereyemo (Company) cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba nta mwenda afitiye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kwinjiza Imisoro n’Amahoro (RRA) n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).

Similar Jobs in Rwanda
Learn more about Rwanda Development Organization(RDO)
Rwanda Development Organization(RDO) jobs in Rwanda

Inyandiko z’ipiganirwa zizakorwa ku buryo bubiri:
• Izigaragaza ubuhanga upiganira isoko afite (Compétences techniques)
• Izigaragaza amafaranga upiganira isoko asaba mu gukora ako kazi (Offre financière)
Izo nyandiko zigomba gukorwa mu nyandiko imwe (1) imwe y’umwimerere (Originale) na Kopi yayo imwe (1) imwe zose zigatangwa mu ibahasha imwe ifunze neza. Impapuro zibaye nyinshi, hakwifashishwa ibahasha nini imwe yabugenewe zishobora gushyirwamo zose.
Rwanda Development Organisation (RDO) izasaba Rwiyemezamirimo, Umwubatsi cyangwa Impuguke muri bo uzatsindira iri soko ingwate y’ubwishingizi y’amafaranga ingana n’icumi ku ijana (10%) by’agaciro k’imirimo azakora kugira ngo imirimo izagende neza nta mpungenge.


Ibyemezo bizasabwa ushaka gupiganira iri soko
Ushaka gupiganira iri soko agomba kuzatanga mu nyandiko ye y’ipiganwa :
• Ibaruwa ivuga ko rwiyemezamirimo ashaka gupiganira isoko yandikirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RDO
• Kopi zigaragaza ahantu hatatu (3) yaba yarakoze akazi nkaka cyangwa se ibisa nabyo.
• Agomba kuzatanga kandi icyemezo cyo kutabamo umwenda w’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Kwinjiza Imisoro n’Amahoro (RRA) kitaratakaza igihe cyagenwe ndetse na TIN number
• Icyemezo cyo kutabamo umwenda gitangwa n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) nacyo kigifite agaciro.
• Icyemezo cyemeza ko kompanyi izwi cyangwa yanditse byemewe n’amategeko gitangwa n’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere / Rwanda Development Board (RDB).
• Inyandiko igaragaza umwirondoro wa kompanyi (amazina, aderesi, telefoni na email)
• Gutanga ibiciro byo kugemura ikigega kimwe cya palasitike no kucyubakira fondasiyo habariwemo n’umusoro (quotation per unit price, tax inclusive).
• Kugaragaza igihe iyo mirimo izaba yarangije gukorwa(Time line)

N.B Kuba yarakoranyeho na RDO Mu mirimo isa nkiyo kandi akaba yaritwaye neza bizaba ari akarusho.
Igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ry’iri soko kiraboneka kuri Rwanda Development Organisation ku babyifuza bose guhera ku italiki ya 18/05/2022 herekanywe ko hishyuwe amafaranga angana 5,000 Frw kuri Konti ya RDO iri muri COGEBANQUE NO: 00004-01301201843-19
Dosiye z’isoko zizakirwa kugeza kuwa 27/05/2022 i saa yine za mu gitondo(10h00) ku Biro bya Rwanda Development Organisation (RDO) biherereye ku muhanda wa BRALIRWA urenze gato ku Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda (KK500, House No 22).
Gufungura amabaruwa bizaba kuwa 27/05/2022 i saa tatu (11h00’) ku biro bya RDO.
Uwatsindiye isoko azabimenyeshwa hanyuma hakorwe amasezerano yo gushyira mu bikorwa iryo soko.
Bikorewe i Kigali, kuwa 17/05/2022

RWIBASIRA Eugene
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa
Rwanda Development Organisation
Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: 27 May 2022
Duty Station: Kigali
Posted: 17-05-2022
No of Jobs: 1
Start Publishing: 17-05-2022
Stop Publishing (Put date of 2030): 17-05-2056
Apply Now

For Employers

Head Hunting Support

Some jobs are so strategically important but not easy to find the perfect match for the right expertise. Leverage our tools, networks and experience to find the best fit.

Shortlisting

Let us sieve out the top qualified candidates for you and save time looking at hundreds or thousands of applications.

Boost Your Jobs

Depending on the urgency of your jobs, we boost your jobs using digital distribution channels to get the best out of our platform.

Great Rwanda Jobs has the best email alert has a great whatsapp community has shortlisting services has a CV database has head hunting services posts jobs within minutes makes job searching easy simplifies recruitment provides career guidance team is reachable 24/7

Browse Thousands of Jobs on Auto Scroll



Candidate Assessment Tests

For only $15 per test per individual, you gain the power to assess candidates for any job, spanning all levels of expertise and qualifications.
  • Blue collar tests
    Evaluate the skills and abilities of candidates for blue-collar jobs
  • Coding Tests
    Evaluate the coding skills of candidates for software development jobs
  • Cognitive ability tests
    Verbal reasoning, Numerical reasoning, Abstract reasoning, and Problem-solving
  • Engineering skills test
    Engineering abilities focusing on Mathematics, Physics, Engineering principles, Problem-solving, and Communication.
  • Language
    Tests for job that require a certain level of language proficiency.
  • Programming skills test
    Fundamental programming concepts, Problem-solving, Data structures and algorithms, and Coding style
  • Psychometric Tests
    Intelligence tests, Aptitude tests, Personality tests, and Interests tests
  • Situational judgement
    Measure a person's ability to make decisions in realistic work-related situations

CONTACTS

Office Hours:
8:00am - 5:00pm

Telephone:
+256753298980, +256773966860

Email:
rw@lafabsolution.com

JOB ALERTS

JOB CATEGORIES