Market for Cleaning and Gardening tender at Youth for Christ (YFC) Rwanda
Website :
484 Days Ago
Linkedid Twitter Share on facebook

“CAHIER DE CHARGE” (IBISABWA) Y’ ISOKO RYO GUKORA ISUKU NO GUTUNGANYA UBUSITANI.

Iyi cahier de charge/ Terms of Reference ikubiyemo ibisabwa kugira ngo haboneke Company ishobora gukora isuku mu kigo cya Youth For Christ Rwanda. Hakubiyemo ibyo ukwiye kumenya kuri Youth For Christ Rwanda iri gutanga isoko, aho akazi ko gukora isuku kazakorerwa, igihe cyo gukora ako kazi, imirimo izakorwa mu buryo burambuye, inkomoko y’ibikenerwa, harimo ibyo Company yifuza gukora isuku isabwa kuba yujuje, inshingano z’impande zombi, uburyo bwo kwishyura aka kazi, impamvu zishobora gutuma habaho gusesa amasezerano yo gukora isuku , n’ibindi bisobanuro bijyanye n’isuku ndetse no gutunganya ubusitani.

Utanga isoko n’aho imirimo izakorerwa

Youth For Christ Rwanda

Youth For Christ Rwanda (YFC/Rwanda ) ni Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rubyiruko ufite icyicaro kiri mu murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, mu Rwanda. YFC/Rwanda ifatanije n’amatorero yemera Kristo akorera mu Rwanda kumenyekanisha ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisito mu rubyiruko no kwita ku bikorwa biruteza imbere. YFC/ Rwanda ifite ibigo by’amashuri byitwa Kigali Christian School biherereye i Kigali, i Rwamagana n’i Gicumbi. YFC Rwanda irifuza gutanga akazi ko gukora isuku no gutunganya ubusitani mu bigo byayo kuri Company ifite uburambe mu gukora isuku no gutunganya ubusitani.

Aho imirimo izakorerwa

 Iyo mirimo izakorerwa aha hakurikira: ikigo cy’ishuli Kigali, ikigo cy’ishuli cya Rwamagana, Ikigo cy’ishuli cya Gicumbi, YFC/Rwanda Head Quarter no mu nyubako zayo ziri muri ibyo bigo by’amashuri, arizo: ubwiherero, amashuri yose (Nursery, Primary & Secondary), amacumbi y’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa bo muri KCS Secondary Section, amacumbi y’abanyeshuri ba School of Leadership and Discipleship (SLD), Clinic, Guest house, aho batekera, bureau ya YFC/Rwanda, ndetse na biro (bureaux/Offices) ziri ku cyicaro gikuru no mu ibigo byayo biyishamikiyeho (KCS/Kigali na KCS/Rwamagana, KCS/ Gicumbi Campus) n’inzu ikorerwamo ubudozi (Sewing workshop) ya YFC/Rwanda n’uburiro (Dinning Hall) bwa KCS, ahogerezwa imodoka (mu kinamba cy’Imodoka), ku muzenguruko w’ikigo (igipangu), ihema ya YFC/Rwanda no gukora isuku mu nyubako nshya igihe zizaba zimaze kuzura n’ahandi hantu hose hari muri ibyo bigo hatavuzwe.

Imirimo izakorwa mu buryo burambuye:

  • Gukoropa no gukubura inyubako zose
  • Gukubura no gukata ubusitani buri mu bigo by’amashuri;
  • Guhanagura no koza ibirahuri biri ku nyubako zose;
  • Guhingira no kuvugurura ubusitani bw’indabo buri muri buri kigo;
  • Gutanga service nto ku bakozi ba YFC/Rwanda igihe bayisabye (kuzana amazi yo kunywa, ikarita ya Telephone,..) mu gihe bitabangamira inshingano z’ibanze zo gukora isuku;
  • Gufatanya n’abarezi kwita ku isuku y’abana cyane cyane abiga mu ishuri ry’incuke (Maternelle), bazanirwa amazi yo gukaraba no kubafasha gusukura abanyeshuri igihe bibaye ngombwa;
  • Gutera imiti mu ubusitani no kuhira indabo mu gihe bigaragaye ko hari uburwayi cyangwa ikindi kibazo;
  • Kuzibura ubwiherero bw’abanyeshuri n’abakozi igihe bigaragaye ko bwazibye bitewe n’impapuro cyangwa ibindi bintu byatera ubwiherero kuziba;
  • Kuvoma amazi mu bigega, mu gihe uri gusukura ubwiherero cyangwa izindi nyubako igihe amazi yabuze.
  • Gukoresha neza amazi n’ibindi bisabwe na Youth For Christ Rwanda;

Igihe imirimo izakorwa

Company yifuza gukora iyo mirimo yose igendera ku ngengabihe ihabwa n’ubuyobozi bwa YFC/Rwanda cyangwa KCS (Kigali campus, Rwamagana campus na Gicumbi campus).

Inkomoko y’ibikenerwa mu gukora isuku

Company yifuza gukora Isuku isabwa:

  • Kwigurira ibikoresho byose bikenewe kugira ngo isuku ikorwe neza;
  • Guhemba abakozi izakoresha kugira ngo isohoze inshingano zose zijyanye no gukora isuku;
  • Gushyira abakozi mu bwishingizi bwa RSSB nkuko biteganywa n’amategeko agenga umurimo mu Rwanda.
  • Kwigisha no gutoza abakozi isuku.

Igihe amasezerano azamara.

Aya masezerano azamara igihe kingana n’amezi cumi n’abiri ni ukuvuga kuva 1/10/2024-31/9/2025.

Aya masezerano ashobora kongerwa hashingiwe ku bwumvikane bw’impande zombi ariko ntashobora kurenza inshuro imwe (umwaka umwe).

Aya masezerano ateganya ko azatangira kubahirizwa uhereye kuwa 01/10/2022, hakabaho igihe cy’igeregezwa kingana n’amezi atatu. Igihe bigaragaye ko hari uruhande rutishimiye service ruri guhabwa ashobora guseswa mu buryo bwumvikanyweho.

Inshingano z’umukoresha.

  • YFC/Rwanda yemera gutanga ububiko bujyanye n’ibikoresho by’isuku kugira ngo bigire umutekano uhagije;
  • YFC/Rwanda kandi yemera gutanga ibyangombwa aribyo amazi, gahunda yo gukora amasuku, gufungura inyubako ku gihe, no kwishyura igihembo ku gihe, kugira ngo isuku inozwe neza.
  • YFC/Rwanda ishyiraho urupapuro rwagenewe isuzuma ry’isuku (Check List) yakozwe rugashyirwaho umukono buri munsi n’umukozi wagenywe kuri buri shuli cyangwa ko buri biro.

Inshingano za Company yifuza gupiganirwa isoko.

  • Company yifuza Gukora isuku isabwa kwishakira ibikoresho by’isuku byose bikenewe aribyo: Amatorosho, ingorofani, sikateri, amasabune yo gukoropesha mu mazu no guhanagura ibirahuri, imashini zikata ibyatsi, Imiti yo muri za toilette, impapuro z’isuku (Papier hygienique) zo gukoresha muri toilette, imbuma zo gushyira muri aho bihagarika (Urinoir), isabune yo gukaraba intoki mu bwiherero bwa biro, umuti wica intozi, inzoka, ibimonyo, n’utundi dukoko tworohereje, kuzibura ubwiherero bwazibye mu buryo bworohereje, kugura impuzankano z’abakozi bayo n’ibindi bikoresho bijyanye no gutunganya akazi kabo neza.
  • Company yifuza Gukora isuku, isabwa kwicungira ibikoresho by’isuku nk’umutungo wayo bwite.
  • Company yifuza Gukora Isuku isabwa kwihembera abakozi ikoresha mu kazi kaburi munsi, isabwa kandi kubishyurira RSSB, n’ibindi biteganijwe n’itegeko ry’umurimo mu Rwanda.
  • Company yifuza Gukora isuku isabwa gusinyisha urwandiko rw’isuzuma ko isuku yakozwe neza buri munsi ku mugenzuzi wagennywe kuri buri shuli.
  • YFC/Rwanda izishyura buri kwezi Company Yifuza Gukora isuku igihembo cyumvikanweho n’impande zombi habariyemwo umusoro, nyuma yo guhabwa inyemezabwishyu ya EBM.
  • Amafaranga azajya yishyurwa mu mazina ya Company iifuza Gukora isuku hakoreshejwe cheque cyangwa uburyo bw’ikoranabuhanga (Electronic transfer) kuri konti ya Company yifuza Gukora isuku (igahabwa urupapuro rugaragaza ko amafaranga yoherejwe kuri banki yatanze yo kwishyurirwaho.
  • Company Yifuza Gukora isuku ishobora gusaba amafaranga ayifasha mu mikorere, ukwezi kutararangira. Ibi bikorwa inshuro imwe gusa mu kwezi.

Amwe mu makosa atemewe n’ingaruka zayo mu kazi.

  • Igihe bigaragaye ko abakozi ba Company yifuza gukora isuku, bafite imyitwarire mibi ihabanye n’indangagaciro n’imyizerere za Youth for Christ /(YFC/Rwanda), YFC/Rwanda izahita isesa amasezerano igiranye na Company yifuza gukora isuku, nta nteguza ariko izabimenyesha bitarenze amasaha mirongo ine n’umunani (48) ikosa ryakozwe.
  • Igihe bigaragaye ko isuku itari gukorwa neza, ubuyobozi bwa Youth For Christ Rwanda (YFC/Rwanda) ndetse n’ibigo by’amashuri byayo bashobora guhamagara Company yifuza gukora isuku, igasabwa mu magambo guhindura imikorere. Igihe binaniranye, Company izandikirwa yihanangirizwa, ariko mu gihe kwihanangirizwa bikozwe inshuro ebyeri (2), hazakurikiraho ibaruwa iteguza gusesa amasezerano ku nshuro ya 3..

Guhindura no Gusesa amasezerano.

  • Aya masezerano ashobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose, bitewe n’imiterere y’akazi, n’imihindagurikire yako no mu gihe impapuro z’isuzuma rya buri munsi zitakozwe n’ababishinzwe, cyangwa zigaragaza ko isuku itari gukorwa neza.
  • Aya masezerano ashobora guseswa bitewe n’imyitwarire ya Company yifuza Gukora isuku. Uruhande rwafashe icyemezo cyo kuyasesa, rutanga igihe cy’integuza cy’iminsi cumi n’itanu (15) y’akazi. (Iminsi ya akazi ni itanu (5 ) mu cyumweru.
  • Aya masezerano atangira kubahirizwa igihe ashyiriweho umukono ku mpande zombi, buri ruhande bireba rufite copi.

Gukemura impaka

Haramutse havutse impaka zijyanye no kutubahiriza aya masezerano, impande zombi zabikemura mu bwumvikane byananirana hakifashishwa urwego rw’ubutabera rubifitiye ububasha mu Rwanda.

Gushyira Umukono ku masezerano

Abayobozi b’Impande zombi bashyira umukono ku masezerano. Ayo masezerano ategurwa hashingiye kuri iyi “cahier de charges”.

Ibyo Company yifuza gukora isuku isabwa gutanga:

  • Urwandiko rusaba gukora akazi k’isuku no gutunganya ubusitani rwandikirwa National Director wa Youth For Christ Rwanda;

Gutanga technical Proposal ikubiyemwo

  • Kopi ya Certificate of Registration muri RGB cyangwa RDB na TIN number
  • Uburambe afite mu kazi ko gukora isuku (bibaye ari mu bigo by’abanyeshuli by’aba ari akarusho);
  • Kwerekana ko nta mwenda afitiye RRA cyangwa RSSB;
  • Kwerekana umubare w’abakozi azakoresho n’uburambe bafite;
  • Kwerekana urutonde rw’ibikoreho bizakoreshwa mu kazi k’Isuku no gutunganya ubusitani;
  • Kugaragaza urupapuro ruzakoreshwa mu kugenzura akazi;
  • Kwerekana gahunda y’amahugurwa ikorerwa abakozi;

Gutanga Financial Proposal yerekana amafaranga y’igihembo yifuzwa ku kwezi;

Kuba company yiteguye guhita itangira akazi kuwa 01/ukwakira/2024

Itariki yo gutanga proposal yose

25/09/2024 bitarenze Saa sita z’ijoro (12h am)

Gutanga proposal

  • Document imwe scanned muri PDF ikoherezwa kuri email : yfcdmin24@gmail.com
  • Cg Dossier ifunze mu ibahasha ikagezwa ku biro bya YFC/Rwanda i Kibagabaga

Gutoranya company (Selection)

26/09/2024

Bikorewe, Kigali kuwa 19 Nzeri 2024.

Mr. Jean Baptiste MUGARURA

National Director

Youth for Christ/ Rwanda

Job Info
Job Category: Tenders in Rwanda
Job Type: Full-time
Deadline of this Job: Tuesday, October 08 2024
Duty Station: Kigali
Posted: 23-09-2024
No of Jobs: 1
Start Publishing: 23-09-2024
Stop Publishing (Put date of 2030): 23-09-2066
Apply Now

For Employers

Head Hunting Support

Some jobs are so strategically important but not easy to find the perfect match for the right expertise. Leverage our tools, networks and experience to find the best fit.

Shortlisting

Let us sieve out the top qualified candidates for you and save time looking at hundreds or thousands of applications.

Boost Your Jobs

Depending on the urgency of your jobs, we boost your jobs using digital distribution channels to get the best out of our platform.

Great Rwanda Jobs has the best email alert has a great whatsapp community has shortlisting services has a CV database has head hunting services posts jobs within minutes makes job searching easy simplifies recruitment provides career guidance team is reachable 24/7

Browse Thousands of Jobs on Auto Scroll



Candidate Assessment Tests

For only $15 per test per individual, you gain the power to assess candidates for any job, spanning all levels of expertise and qualifications.
  • Blue collar tests
    Evaluate the skills and abilities of candidates for blue-collar jobs
  • Coding Tests
    Evaluate the coding skills of candidates for software development jobs
  • Cognitive ability tests
    Verbal reasoning, Numerical reasoning, Abstract reasoning, and Problem-solving
  • Engineering skills test
    Engineering abilities focusing on Mathematics, Physics, Engineering principles, Problem-solving, and Communication.
  • Language
    Tests for job that require a certain level of language proficiency.
  • Programming skills test
    Fundamental programming concepts, Problem-solving, Data structures and algorithms, and Coding style
  • Psychometric Tests
    Intelligence tests, Aptitude tests, Personality tests, and Interests tests
  • Situational judgement
    Measure a person's ability to make decisions in realistic work-related situations

CONTACTS

Office Hours:
8:00am - 5:00pm

Telephone:
+256753298980, +256773966860

Email:
rw@lafabsolution.com

JOB ALERTS

JOB CATEGORIES